Nyagatare: Uwezaga igitoki cy’ibilo 20 asigaye yeza icy’ibilo 110

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhinzi w’urutoki witwa Kalisa Fidel utuye mu Kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, yemeza ko kuvugurura urutoki, akaruhinga kijyambere byatumye ava ku gitoki cy’ibilo 20 none ubu yeza icy’ibilo 110.

Kalisa Fidel w’imyaka 56 yavuze ko mbere ya 2010 yahingaga urutoki ariko ntasarure igitoki gipima ibilo nibura 20, agasobanura ko mu 2010 yongerewe ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.

Yagize ati: “Ntarahugurwa umusaruro nabonaga mu rutoki ntiwatungaga umuryango kuko nanjye nahahaga igitoki. Ariko amahugurwa nabonye yatumye mfunguka mu mutwe kuko nahise ninjira mu buhinzi bw’urutoki bugamije guhaza umuryango wanjye ndetse nkasagurira n’amasoko.

Yakomeje agira ati: “RAB yaramfashije kuva nteye urutoki muri 2010 kugeza ubwo nasaruraga muri 2012 kandi nari nahawe imbuto nziza. Kuva ku mahugurwa no gutegura umwobo no gukurikirana urutoki kugeza rweze. Ubu ndi umufashamyumvire mu Kagari kuko mbasha no gutanga imbuto y’urutoki kuko nabiherewe uruhushya na RAB.”

Kalisa Fidel kandi yemeza ko ingendoshuri abahinzi b’urutoki bo mu Karere ka Nyagatare bagiriye i Gatore mu Karere ka Kirehe yabafashije gushyira mu ngiro amasomo yose bahawe.

Yishimira ko abahinzi bo muri Nyagatare baza kumwigiraho kugera nubwo ajyana umusaruro we mu imurikagurisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen ashima uburyo Leta ishyiraho bwo gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga.

ndetse n’abahinzi bakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa bakanazishyira mu bikorwa ubuhinzi bw’umwuga bugamije guhaza imiryango no gusagurira amasoko.

Yagize ati: “Kugira ngo abahinzi bamenye guhinga mu buryo butanga umusaruro ni uko amahugurwa, imbuto n’ifumbire n’ibindi bitandukanye Leta yegereza abahinzi ndetse ikegereza abantu bafite ibitekerezo mu buhinzi bagahabwa ubumenyi bwisumbiye ku bwo bari bafite ni ibyo gushimwa. Abahinzi nabo Leta iha inyigisho bakazumvira bibagirira akamaro kandi natwe nk’akarere n’igihugu biduteza imbere mu buryo bwagutse.”

Kuri ubu Kalisa Fidel ahinga urutoki kuri Hegitari ebyiri (2 ha) aho afite insina zigera ku 1500 zitanga umusaruro ungana na toni enye buri kwezi, akaba amaze kuguramo imirima ine, kwishyurira abana bane amafaranga y’ishuri ndetse umuto akaba yishyura hafi ibihumbi 100 buri gihembwe n’ibindi bikorwa biteza imbere umuryango we.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Werurwe 18, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE