Nyagatare: Ingo 2,000 zizagezwaho amashanyarazi bitarenze muri Kamena 

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 18, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwemeza ko bitarenze mu mpera za Kamena 2026, ingo zisaga 2,000 zizaba zigejejweho amashanyarazi. 

Izo ngo ni izisigaye ku muhigo w’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, aho Akarere kiyemeje gucanira ingo 11,450, aho kugeza ubu hamaze gucanirwa izisaga 9,000. 

Abaturage bo mu bice byamaze kugezwaho amashanyarazi, bahamya ko ubuzima bwabo bwarushijeho kuba bwiza ndetse ngo hari abatangiye gukora ibikorwa bibateza imbere biyashamikiyeho. 

Abatute mu Mudugudu wa Nkana, Akagari ka Karabo, Umurenge wa Kiyombe, ni bamwe mu begerejwe amashanyarazi, bahamya ko batiyumvishaga ko bari mu bo azageraho kuko batuye mu cyaro. 

Nkabwimukana Godance, umukecuru Imvaho Nshya yasanze mu rugo yagaragaje ko bishimiye kuba iyo bwije batagihita bajya kuryama kuko haba habona, ibyatumye bongera amasaha yo gukora.

Agira ati: ”Aha urabona ko dutuye mu ntoki. Ubu iyo bwije wasangaga hari umwijima uteye ubwoba ku buryo inaha kugera sa moya z’umugoroba twabaga twaryamye. Ubu byarahindutse kuko ku mugoroba haba haka ari nko kumanywa, bigatuma ufite imirimo agikora akomeza akazi ke akabona umusaruro yifuza.”

Tibunyibire Faustin na we ati: ”Inaha twarasirimutse. Aho tuboneye amashanyarazi aho dutuye harashyushye, mu miryango yacu tugura ibikoresho bikenera amashanyarazi nka televiziyo aho ubu tureba amakuru y’ibibera hirya no hino. Ukenera gucaginga ukabikorera mu rugo mu gihe mbere twakoraga urugendo tujya gucaginga telefoni rimwe na rimwe ukayisigayo ukazasubira kuyizana yaruzuye.”

Yongeraho ko hari ibikorwa byabegereye bijyanye na serivisi bajyaga gukura ahandi, kuko nko muri santeri y’ubucuruzi. 

Yagize ati: “Ubu urubyiruko rwize imyuga bari bayicaranye, ariko ubu batangiye gukora, yaba ibikorwa byo gusudira, gutunganya imisatsi n’ibindi. Ibi na byo ni inyungu ku baturage.”

Umuyobozi w’Ishami rya Nyagatare ry’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi mu Rwanda REG, Niyonkuru Benoït avuga ko ibikorwa byo guha abaturage amashanyarazi bikomeje ndetse uyu mwaka uzashira ingo zisaga 11,000 zicaniwe.

Ati: ”Mu Mirenge itandukanye muri aka Karere hari ibikorwa byo kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi. Muri iyi minsi ibi bikorwa biri kwibanda ku Mirenge ya Gatunda na Karama, aho muri uyu mwaka tumaze gucanira abagera ku 9,580, ariko tukaba tugomba gusoza uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026 abasaga 11,000 bagejejweho amashyanyrazi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare busaba abaturage bagerwaho n’amashanyarazi kuba biteguye kuyabyaza umusaruro ntabe ayo gucana gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague agira ati: “Ubutumwa duha abaturage bari kugerwaho n’amashanyarazi ni ukutayarebera mu gucana gusa, ahubwo bagatekereza imishinga bakora bayashingiyeho bakiteza imbere. Aya mashanyarazi abafashe guhindura imibereho bagira icyerekezo kizima mu iterambere.”

Kugeza ubu abamaze kugerwaho n’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare bageze kuri 78%. 

Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye byari biteganijwe ko mu gihe cy’amezi 18 ingo ibihumbi 26 zizacanirwa, ibikorwa bizanagezwa mu nzuri z’ababorozi kugira ngo ibikorwa byabo birusheho gutanga umusaruro.

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 18, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE