Ntawukura undi mu bukene, umuntu abwikuramo agaherekezwa- Guverineri Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko nta muntu ukura undi mu bukene, ahubwo habaho ko umuntu ubwe abigiramo uruhare, akiha intego yo kwikura mu bukene, maze ubuyobozi bukamuherekeza.
Yabikomojeho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, cyagarukaga ku ishusho y’iyi Ntara mu nzego zitandukanye, zirimo umutekano, ubukungu, imibereho y’abaturage, imiyoborere n’ubutabera.
Yagize ati: “Nta muntu ukura undi mu bukene, umuntu yikura mu bukene ahubwo inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakamuherekeza, bakamufasha.”
Yakomeje asobanura ko ari ko byakumvikana umuntu uva mu bukene, akamenya ngo uruhare rwe ni uruhe?
Guverineri Kayitesi yavuze ko kuva mu 2023 kugeza mu 2025 abaturage basaga 39 000 bavuye mu bukene, naho mu cyiciro kizakurikiraho hakaba hazaherekezwa abaturage 79 000 bagafashwa kwikura mu bukene.
Mu birebana no gufasha abaturage kwikura mu bukene, hari ingamba zihari zatangiye gushyirwa mu bikorwa, ndetse zikinakomeje.
Yagize ati: “Hari ingamba ku bufatanye n’ubuyobozi, zifasha abaturage kwikura mu bukene zirimo kumenya iyo miryango aho iherereye n’uko ihagaze, kuyihuza n’amahirwe ahari, kuyifasha guhindura imyumvire igaherekezwa ikagaragaza gahunda yayo yo kwikura mu bukene, gufatanya n’abafatanyabikorwa n’izindi.
Muri Mata 2025, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyiraga ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, cyagaragaje ko igipimo cy’ubukene cyagabanyutse kivuye kuri 39.8% mu 2017 kigera kuri 27.4% mu 2024, bigaragaza igabanyuka rya 12,4%.
Ni mu gihe igipimo ku bukene bukabije, cyagabanyutse kiva kuri 11.3% mu 2017 kigera kuri 5.4% mu 2024, aho muri rusange Abanyarwanda miliyoni 1.5 babashije kuva mu bukene mu myaka 7 ishize.


