Nshuti innocent yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga 

Nshuti innocent yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga 

Nshuti Innocent, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice bamaze igihe bakundana amusaba kumubera umugore.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bahuriyeho na bombi, abukurikiza amagambo yuje urukundo.

Yagize ati: “Ndacyishimiye ko Imana yahisemo ko buri umwe aba uw’undi. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose, ni byo biva mu ijuru (Yakobo 1:17).”

Inkuru y’urukundo rwabo imaze igihe kinini aho aba bombi bakunze kugaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga zabo. 

Nshuti w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo APR FC, mbere y’uko ava mu Rwanda akajya gukinira amakipe yo hanze yarwo arimo Stade Tunisien yo muri Tunisia, One Knoxvill  SC yo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FK Sabail yo muri Azerbaijan, ES Zarzis yo muri Tunisia na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya akinira ubu.

Uyu rutahizamu aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cyo mu Itsinda A ry’imikino ya FIFA Series yabereye i Kigali, ariko yavunikiye mu myitozo.

Nshuti Innocent yasabye Uwase Nice kubana akaramata
Nshuti innocent yambitse impeta umukunzi we Uwase Nice
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35