NPC: Niyibizi yegukanye umudali  w’Umuringa muri  Shampiyona y’isi

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Niyibizi Emmanuel yegukanye umudali w’Umuringa muri shampiyona y’Isi  mu mikino  ngororamubiri y’abantu bafite ubumuga irimo kubera i Dubai muri  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)  “Dubai  World Para Athletics Championships 2022”.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Werurwe 2022, Niyibizi yasiganwe muri metero 100 maze yegukana umwanya wa 3 aho yakoresheje  amasegonda 13 n’ibice 62 naho ku mwanya wa mbere haje Sambongi Yuya (Japan) wakoresheje amasegonda 11 n’ibice 22 naho ku mwanya wa 2 haza Sanvar  (Kazakhstan) wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 53.

Niyibizi Emmanuel (iburyo)

Kuri uyu wa Kane taliki 24 Werurwe 2022, Niyibizi Emmanuel arahatana muri metero 400. Nyuma yo kwitwara neza akegukana umudali muri metero 100, Niyibizi witabiriye  amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere avuga ko yiteguye no kwitwara neza muri metero 400 akegukana umudali.

Niyibizi uri kumwe n’umutoza Karasira Eric, arimo kwitegura kuzitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022”  izabera  mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza taliki 28 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2022.

Iyi mikino “Dubai 2022 World Para Athletics Grand Prix 13th Fazza International Athletics Championships” irimo gukinirwa kuri  Sitade Dubai Club for people of Determination.

Niyibizi Emmanuel n’umutoza we Eric Karasira bacumbitse muri Hotel yitwa  AL Bustan Center and Residence.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 23, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE