Nkizingabo Fiston yasezeye gukina umupira w’amaguru by’umwuga

Nkizingabo Fiston yasezeye gukina umupira w’amaguru by’umwuga

Nkinzingabo Fiston wakiniye amakipe arimo APR FC, AS Kigali, Kiyovu Sports na Mukura VS, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Uyu mugabo yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, aho yavuze ko mu byamushimishije muri urugendo harimo guhagararira Igihugu cye.

Ati: “Mu byanshimishije cyane mu buzima bwanjye, harimo guhagararira Igihugu mu makipe y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Kwambara umwambaro w’Igihugu byari inzozi nakabije kandi nzahora nibuka.”

Yongeyeho ko nubwo asezeye gukina umupira atawuvuyemo kuko azahora yiteguye gufasha aho yazakenerwa hose. Uyu mukinnyi uri mu bo benshi bahurizagaho ko afite impano idasanzwe mu 2014 yagiye kwiga umupira w’amaguru muri Espagne ahamara imyaka ibiri.

Yavuyeyo yerekeza muri APR FC, akomereza muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri, Kiyovu Sports na Mukura aherukamo.

Nkizingabo Fiston yagiriye ibihe byiza muri APR FC ari na ho yamenyekaniyemo cyane
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25