Niyo David wa Kiyovu Sports yagiye gukora igeragezwa muri Turukiya

Niyo David wa Kiyovu Sports yagiye gukora igeragezwa muri Turukiya

Rutahizamu wa Kiyovu Sport, Niyo David, yerekeje muri Turikiya aho yagiye gukora igereragezwa rishobora kumuha amahirwe yo kuba umukinnyi mushya wa Veres Rivne ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine.

Niyo David w’imyaka 18 wa Kiyovu Sports umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda, dore kuko yasoje imikino ibanza ya Shampiyona atsinze ibitego bitatu atanga imipira ine yavuyemo ibindi bitego.

Uku kwitara neza byatumye abengukwa n’amakipe akomeye harimo n’ayo mu mahanga by’umwihariko i Burayi.

Uyu mukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu, yageze muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2025, ubwo iyi kipe yatiraga abakinnyi batanu mu ikipe y’Intare FC.

Icyo gihe we na bagenzi be bafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa nyuma yari iriho, batuma itamanuka ndetse ubu iri mu makipe yo mu Rwanda yitwaye neza mu mikino ibanza ya Shampiyona 2025/26 aho yasoreje ku mwanya wa Gatanu n’amanota 27.

NK Veres Rivne agiye gukoramo igeragezwa iri ku mwanya wa 11 n’amanota 18 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine ikinwa n’amakipe 16.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35