Nigeria: Perezida Tinubu yatsinze amatora

Nigeria: Perezida Tinubu yatsinze amatora

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ikirenga rwa Nigeria rwemeje ko uwatsinze amatora ya Perezida ari Bola Ahmed Tinubu nubwo abari bahanganye nawe bavuga ko iyi nsinzi yaranzwe n’uburiganya.

Iki cyemezo cy’urukiko kizaha Perezida Ahmed Tinubu w’imyaka 71 inshingano zo kuyobora igihugu gituwe cyane  kandi gihanganye n’ibibazo birimo  ibura ry’ifaranga ry’amahanga,  umutekano muke ndetse n’ubujura bwa peteroli.

Iyi nsinzi ikaba yemejwe n’abacamanza barindwi b’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma y’igihe kinini abatavuga rumwe n’ubutegetsi batabyumva.

Atiku Abubakar wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryaje ku mwanya wa Kabiri naho Peter Obi wo mu Ishyaka ry’Abakozi ryaje ku mwanya wa gatatu banze ibyavuye mu matora yo muri Gashyantare, maze basaba ko intsinzi ya Tinubu iseswa.

Abayobozi bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ku ya 06 Nzeri rwemeje intsinzi ya Tinubu.

Muri ubwo bujurire, bavuze ko Komisiyo y’Amatora yananiwe kohereza ibisubizo bivuye ku biro by’itora ku rubuga rwa interineti, hakoreshejwe uburyo bugezweho, ibyo bikaba byatesheje agaciro ukuri kwabo.

Ikindi  kandi ni uko Tinubu yatsinze amajwi atageze kuri 25% mu murwa mukuru Abuja ku buryo atujuje ibyangombwa byemewe n’amategeko kugira ngo abe Perezida.

Abacamanza banze ingingo zabo zose maze Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga John Okoro avuga ko ubwo bujurire nta shingiro bufite, kandi birukanwe.

Urukiko kandi rwanze icyifuzo cya Atiku cyo gutanga ibimenyetso bishya bivuga ko Tinubu yashyikirije ikigo cy’amatora icyemezo cy’impamyabumenyi ya kaminuza mpimbano nubwo Tinubu yabihakanye.

Tinubu, yahoze ari Guverineri wa Lagos, yatorewe kuba Perezida muri Gashyantare uyu mwaka.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42