Nigeria: Leta yaciwe ibihumbi 100$ kubera gufunga Guverineri wa Banki Nkuru

Nigeria: Leta yaciwe ibihumbi 100$ kubera gufunga Guverineri wa Banki Nkuru

Urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru wa Nigeria (Abuja) rwaciwe 100.000 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyoni 126 z’amafaranga y’u Rwanda y’indishyi kuri Godwin Emefiele wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria (CBN), kubera kumufunga binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rukuru rwa Abuja rwemeje ko ibyakozwe mu iperereza ry’urwego rw’imirimo ya Leta na Komisiyo ishinzwe kugenza ibyaha bishingiye ku mari n’ubukungu (EFCC) kuri Emefiele bikamuviramo gufungwa, bitubahirije amategeko ndetse no kuvogera ubwisunzure bwe.

Ikinyamakuru Africa News cyanditse ko ku wa Mbere, umucamanza yafashe icyo cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe na Emefiele cyamagana ifungwa rye mu byumweru byinshi byashize rikozwe na EFCC.

Umucamanza yabujije Guverinoma ihuriweho n’abakozi bayo kongera gukurikirana Emefiele keretse habonetse ikindi cyemezo binyuze mu rukiko rubifitiye ububasha.

Umucamanza Adeniyi yagize ati: “Hagati y’itariki ya 13 Kamena n’iya 8 Ugushyingo 2023, ubwo urukiko rwategekaga ko Emefiele afungwa, yari amaze amezi 5 afunzwe”.

Uwunganira Emefiele Mathew Burkaa, yabwiye urukiko ko umukiliya we ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko mu gihe cy’iminsi 151, bityo asaba urukiko ko bitarenze amasaha 48 Emefiele aba yashyikirijwe indishyi ze.

Mu iperereza ryakozwe na Guverinoma ya Nigeria ku butegetsi bwa Bora Tinubu yari yagaragaje ko Miliyari 100 z’Amanayira akoreshwa muri Nigeria, bivugwa ko yibwe na Emefiele n’abandi bayobozi kuri konti ya CBN, byatumye ahita atabwa muri yombi kubera ko yari Guverineri wa Banki Nkuru ya CBN ashinjwa ibyaha birimo ibyo kunyereza amasoko.

Ni ibirego Emefiele yaburanye abihakana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49