Nigeria: Leta yaciwe ibihumbi 100$ kubera gufunga Guverineri wa Banki Nkuru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 10, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru wa Nigeria (Abuja) rwaciwe 100.000 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyoni 126 z’amafaranga y’u Rwanda y’indishyi kuri Godwin Emefiele wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria (CBN), kubera kumufunga binyuranyije n’amategeko.

Urukiko rukuru rwa Abuja rwemeje ko ibyakozwe mu iperereza ry’urwego rw’imirimo ya Leta na Komisiyo ishinzwe kugenza ibyaha bishingiye ku mari n’ubukungu (EFCC) kuri Emefiele bikamuviramo gufungwa, bitubahirije amategeko ndetse no kuvogera ubwisunzure bwe.

Ikinyamakuru Africa News cyanditse ko ku wa Mbere, umucamanza yafashe icyo cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe na Emefiele cyamagana ifungwa rye mu byumweru byinshi byashize rikozwe na EFCC.

Umucamanza yabujije Guverinoma ihuriweho n’abakozi bayo kongera gukurikirana Emefiele keretse habonetse ikindi cyemezo binyuze mu rukiko rubifitiye ububasha.

Umucamanza Adeniyi yagize ati: “Hagati y’itariki ya 13 Kamena n’iya 8 Ugushyingo 2023, ubwo urukiko rwategekaga ko Emefiele afungwa, yari amaze amezi 5 afunzwe”.

Uwunganira Emefiele Mathew Burkaa, yabwiye urukiko ko umukiliya we ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko mu gihe cy’iminsi 151, bityo asaba urukiko ko bitarenze amasaha 48 Emefiele aba yashyikirijwe indishyi ze.

Mu iperereza ryakozwe na Guverinoma ya Nigeria ku butegetsi bwa Bora Tinubu yari yagaragaje ko Miliyari 100 z’Amanayira akoreshwa muri Nigeria, bivugwa ko yibwe na Emefiele n’abandi bayobozi kuri konti ya CBN, byatumye ahita atabwa muri yombi kubera ko yari Guverineri wa Banki Nkuru ya CBN ashinjwa ibyaha birimo ibyo kunyereza amasoko.

Ni ibirego Emefiele yaburanye abihakana.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 10, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE