NAEB: Ibyo u Rwanda rwohereje hanze byinjije asaga miliyari 7 Frws

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7.

Ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 6 018 580, byose hamwe bikagera ku asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 22-26 Mutarama 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 79 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 323,098. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4.09.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze icyayi kingana na Mega Toni 869, cyikinjiza amadolari y’Amerika 2,419,221. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 2.78.

Imbuto zoherejwe mu mahanga zanganaga na Mega toni 496 zinjije amadolari y’Amerika 512,118 naho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 1.03

Imboga zoherejwe mu mahanga zari Mega toni 207 zinjije amadolari y’Amerika 393,056. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 1.90

Indabo zoherejwe mu mahanga ni Mega Toni 3 zinjije amadolari y’Amerika 21,274.

Ibihugu byoherejwemo indabo ni muri Afurika, u Burayi na Aziya.

Ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byose hamwe byinjije amadolari y’Amerika 926 448

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo ibikomoka ku nyamaswa byinjije 273 131, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byinjije amadolari y’Amerika 2 349 813.

Byoherejwe muKarere k’Ibiyaga Bigari no muri Afurika y’Iburasirazuba.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE