Musanze na Bugesera zisubije Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball (Amafoto)

Musanze na Bugesera zisubije Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball (Amafoto)

Amakipe ya Musanze mu bagabo na Bugesera mu bagore, yombi yongeye kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ya 2025/26.

Iyi mikino yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026 muri Gymnase ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) i Remera.

Mu bagabo, Ikipe ya Musanze yisubije  Igikombe cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya itsinze iya Gisagara amaseti 3-1 (25-19, 24-26,25-13,25-13).

Mu bagore, Bugesera Women SVB yegukanye Shampiyona ku nshuro ya Cyenda yikurikiranya itsinze Nyarugenge SVB amaseti 3-1 (21-25, 25-23, 26-24, 25-21).

Amakipe ya Burera na Rulindo yazamutse mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore avuye mu cya kabiri.

Mu mukino wayo wa nyuma, Burera yatsinze UR Rukara amaseti 3-0 (25-18, 25-10, 25-10, naho Rulindo yatsinze Rusizi amaseti 3-2 (25-20, 25-22, 21-25, 21-25, 15-05).

Musanze Sitting Volleyball yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Imikino ya nyuma yabereye mu Gymnase ya NPC iherereye i Remera
Umutoza w’amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore muri Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad mu bakurikiye iyi mikino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35