Musa Esenu yasubiye muri BUL FC

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 18, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Rutahizamu w’Umunya Uganda, Musa Esenu wakiniraga Rayon Sports, yasubiye muri BUL FC y’iwabo yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Mutarama 2024, ni bwo iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kutongera amasezerano muri Gikundiro yari amazemo imyaka ibiri.

Tariki ya 30 Mutarama 2024 ni bwo Musa Esenu yagombaga gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports ariko ubuyobozi bw’ikipe ntibwashimye ko yahaguma.

Ubunyamabanga bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo gushaka abandi ba rutahizamu barimo na Paul Gomis wakinnye umukino wa Gasogi United FC ngo asimbure uyu mukinnyi mu gice cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda.

Mbere yo gusubira muri BUL FC Musa Esenu yari yemeye gusinyira Masafi Al-Janoob yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq agira ikibazo cya Visa.

Esenu winjiye muri Rayon Sports muri Mutarama 2022 avuye muri BUL FC, yatsinze ibitego 13 mu mwaka we wa mbere, mu gice kibanza cy’uwa kabiri atsinda bine mu mikino umunani yageze mu kibuga.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 18, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE