Mukunzi Yannick yerekeje muri Helges IF yo muri Suède

Mukunzi Yannick yerekeje muri Helges IF yo muri Suède

Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suéde, yabonye ikipe nshya ya Helges IF yo mu Cyiciro cya kabiri.

Iyi Kipe yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Yagize iti: “Twishimiye gutangaza ko umukinnyi wo mu kibuga hagati uturuka mu Rwanda, Mukunzi Yannick, yiteguye gukinira Helges IF muri uyu mwaka wa 2026.”

Yakomeje ati: “Yannick ni umukinnyi ukora cyane, ugira tekinike nyinshi ndetse uzi kwita ku mukino. Aje avuye muri Sandvikens IF aherukamo aho yagiriye ibihe byiza mu myaka yashize. Ari hano gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.”

Yannick we yavuze ko iyi kipe agiye gufasha na yo izamufasha mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru. Ati: “Icyatumye mpitamo kuyikinira ni uko niyumva muri Helges. Ni ahantu heza kandi hari abantu bazi icyo bashaka. Ntekereza ko ni cyo gihe ngo hamfashe gutera imbere nk’umukinnyi. Ndashyigikiwe kandi niteguye gutanga byose muri iyi kipe mu 2026.”

Yannick agiyeyo asanga mugenzi we w’Umunyarwanda Mubumbyi Bernabé bigeze gukinana muri APR FC mu myaka ishize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 si mushya muri Shampiyona yo muri Suede kuko yakinnye imyaka itandatu muri Sandvikens IF, akaba umwe mu bayifashije kuva mu Cyiciro cya Gatatu.

Gusa amaze imyaka ibiri adakina kubera ibibazo by’imvune y’ivi ‘ligament croisé’ yagize inshuro ebyiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35