Mukantaganzwa yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwirinda ruswa n’ibisa na yo

Mukantaganzwa yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwirinda ruswa n’ibisa na yo

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantanganzwa Domitilla yakanguriye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwihatira kugira ubunyamugayo kandi bakirinda ruswa n’indi myitwarire mibi iyiganisha, kuko ituma batanoza inshingano zabo kandi bigasubiza inyuma ubutabera.

Ni ubutumwa yatanze  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, ubwo yakiraga indahiro y’abacamanza 10 n’abanditsi b’inkiko 16 baheruka kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Yagize ati: “Murabizi ko mu Gihugu cyacu serivisi nziza ari yo igomba kuturanga, tukakira abaturage neza, tukababuranisha neza, dukurikije amategeko.

Abafite ibyo batubaza, ubwo ndavuga abanditsi, tukihatira kubwira abaturage neza, kandi tukabaha ibyo tubagomba mu buryo bukwiriye.”

Uwo muyobozi yashimangiye ko abo basanzwe ari inyangamugayo ari na yo mpamvu batoranyijwe n’inama nkuru y’Ubucamanza.

Ati: “Kuba inyangamugayo byo ntabwo nabibasaba, iyo muba mutari zo ntabwo muba mwarahiye. Icyo tubasaba ni ugukomerezaho, ruswa yo murabizi ko ari ikizira ntabwo yemewe n’imyitwarire yose iganisha kuri yo.”

Mukantaganzwa yijeje abo barahiye ko inama nkuru y’ubucamanza izakomeza kubashyigikira muri byose, ya mu kazi gasanzwe no mu gihe bahuye n’ibibazo bagafashwa kubikomera.

Ati: “Akazi mugiyemo bisanzwemo bagenzi banyu, haba mu rukiko mugiye gukoreramo cyangwa se no mu zindi nkiko nkuru n’isanzwe, twese duhuje inshingano n’intego, ntihazagire uwirengera ikimugoye. Mujye mwibaka kujya inama no kuganira ni byo byubatse iki gihugu”.

Hodari Edgar, Umucamanza mu rukiko rukuru yahamije ko agiye gufatanya na bagenzi be gutanga sirivisi zinoze zishingiye ku myitwarire myiza izira ruswa.

Yagize ati: “Tugomba gutanga ubutabera, tugatanga serivisi nziza ku batugana ku Bunyarwanda bose, kubera ko nk’abacamanza tugomba kuba inyangamugayo kandi buri muntu wese mu kazi akora ni cyo asabwa.”

Uwera Mireille Marceline, we warahiriye muri abo bacamanza n’abanditsi b’inkiko zitandukanye yashimangiye ko biyemeje gukora ibikorwa byiza biteza imbere ubutabera by’umwihiri.

Yagize ati: “Tugomba gutanga serivisi nziza tugateza imbere ubutabera, tuziririza ruswa.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42