Mugabe Aristide yasezereye gukina Basketball by’umwuga

Mugabe Aristide yasezereye gukina Basketball by’umwuga

Mugabe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, yasezeye gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 18.

Uyu mugabo yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.

Mu butumwa burebure yavuze ko uyu mukino wamuhaye ubuzima ndetse ashimira n’abamufashije muri urwo rugendo.

Ati: “Uyu munsi mu byiyumviro bivanze, nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko nsezeye gukina basketball. Ndashimira cyane abantu bose bagize uruhare muri uru rugendo rwanjye. Umuryango wanjye n’inshuti zanjye, abatoza bose, bagenzi banjye, abo twahanganye, abafana, abayobozi b’amakipe. Mwarakoze.”

Yongeyeho ati: “Ku ikipe y’Igihugu, nta magambo mfite yo gusobanura uburyo nishimiye kuba narahagarariye igihugu cyanjye cyiza (Rwanda).

Mwarakoze cyane bayobozi mwese mwangiriye icyizere ngo nyobore amakipe nka kapiteni wayo, byatumye mba uwo ndi we uyu munsi. Gukora cyane, kwitanga, imvune, inkovu, icyuya, amaraso n’amarira hari icyo byangejejeho.”

Mugabe ni umwe mu beza u Rwanda rwagize kuko yakiniye Ikipe y’Igihugu imyaka 11 aho imyinshi muri yo yari Kapiteni.

Mu 2007 ni bwo yatangiye gukina icyiciro cya mbere ubwo yari muri Rusizi BBC yamazemo imyaka ibiri, mbere yo kwerekeza muri Espoir BBC. Mu 2015 yerekeje muri Patriots BBC aho yubakiye izina rikomeye ayikinira imyaka umunani.

Muri Mutarama 2024 ni bwo Mugabe Aristide yerekeje muri Kepler BBC nk’umukinnyi ndetse n’umutoza wungirije ari nayo asezereyeho.

Ku wa 2 Werurwe 2024, Patriots BBC yabitse nimero 88 yambarwaga na Mugabe Aristide wayikiniye imyaka umunani akanayibera kapiteni ufatwa nk’uw’ibihe byose.

Muri rusange, Mugabe yegukanye ibikombe bya Shampiyona umunani, yanabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona inshuro ebyiri (2012 na 2013).

Mu 2011, ni bwo Mugabe yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket) cya 2011.

Yakinnye kandi imikino ya Zone 5 mu 2011 na 2013 n’iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2018, aho u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma ya Nigeria mu gihe yasezeye mu 2021.

Mugabe Aristide yakiriwe na Perezida Kagame ubwo yari Kapiteni wa Patriots BBC yakinnye BAL 2021 ku nshuro ya mbere
Muri Nyakanga 2022, FERWABA yashimiye Mugabe Aristide wakiniye Ikipe y’Igihugu imyaka 11
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35