Mu marira menshi Mohamed Salah yasezeweho n’abafana ba Liverpool

Mu marira menshi Mohamed Salah yasezeweho n’abafana ba Liverpool

Nyuma y’imyaka isaga 9, Umunyamisiri w’imyaka 34 akinira Liverpool yo mu Bwongereza, yasezeweho n’abafana nyuma yo kuyikinira umukino wa nyuma ku Cyumweru bahuriyemo na Brentford F.C banganyije igitego kimwe kuri kimwe. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo hari herekanywe filimi zisingiza ibigwi by’uyu mugabo hamwe na Roberstson na we wasezeweho biturutse ku muhati wabo, n’umusaruro bagaragaje mu gihe bamaze bakinira iyi kipe.

Umukino urangiye, abo bagabo bombi bakorewe urukuta n’abakinnyi maze banyuramo hagati babakomera amashyi, abafana babaririmbira indirimbo y’iyi kipe yitwa Ntuzigera ugenda wenyine cyagwa “You Will Never Walk Alone” ibyatumye amarangamutima aba menshi maze Mohamed Salah amarira aramusaguka. Nyuma yaho yatangaje ko ubusanzwe adakunda kugira amarangamutima ariko ko ibi byo byamurenze ndetse bimuhaye ibihe bikomeye,

Yagize ati: “Narize cyane kurenza ikindi gihe mu buzima bwanjye, biragoye cyane gusiga ahantu nkaha, ubusanzwe sinkunda kugira amarangamutima, ariko byangoye, twabigezeho kandi twagejeje ikipe aho ibarizwa. Yahaye kandi abakinnyi bagenzi be ubutumwa bugira buti ‘ubutuma naha abakinnyi bagenzi banjye ntabwo bisaba impano gusa, ahubwo ni ugukora cyane no gutanga ibyo ushoboye byose buri gihe.”

Virgil Van Dijk kapiteni wa Liverpool yavuze ko uyu ari umwaka umugoye cyane muri iyi kipe ariko ko bagomba kubicamo nk’ikipe kandi ko bazakomeza n’ubutaha. Liverpool kandi yakatishije itike yo gukina Champions League nyuma yo gusoza shampiyona y’u Bwongereza ku mwanya wa gatanu. Mugenzi we Andy Ribertson na we mu gutebya yagize ati: “Twakabaye twaratwaye ibikombe byinshi byubwngereza iyo bitaba uriya mugabo Pep guardiola”.

Kuva yagera muri Liverpool muri Kamena 2017 Salah amaze gutsindira iyi kipe ibitego 257, naho muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League amaze gutsinda 193 ibimugira umukinnyi wa mbere wayitsinzemo ibitego byinshi.

Salah yasutse amarira ubwo abafana bamuririmbiraga indirimbo “You Will Never Walk Alone”
Salah yasezeweho n’abakinnyi ba Liverpool
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35