Mu Bwongereza Abadepite bemeje umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Mu Bwongereza Abadepite bemeje umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza umutwe w’Abadepite (House of Commons) yemeje umushinga wa Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, wo kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangaje ko uyu mushinga watowe ku majwi 320 kuri 276.

Mu badepite bakabakaba 60 bo mu ishyaka akomokamo ry’Abakonserivateri bawurwanyaga, 11 gusa ni bo batoye “Oya”.

Mu minsi mike ishize, uyu mushinga wateje impaka z’urudaca mu ishyaka ry’Abakonservateri Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, akomokamo, habamo no kwegura kwa bamwe mu byegera bye.

Ushigaje kuzemezwa n’umutwe wa House of Lords w’Inteko Ishinga Amategeko y’ u Bwongereza mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bawurwanya bakomeje kuvuga ko batazahwema gukora uko bashoboye kugira ngo udatambuka hatabayeho kuvugururwa ku buryo buhuye n’amategeko mpuzamahanga agendanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwari rwategetse ko abimukira basaba ubuhungiro muri icyo gihugu batakoherezwa mu Rwanda kuko bidakurikije amategeko.

Icyo gihe hasigaye inzira y’uko byabanza kwemezwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ari na byo Minisitiri w’Intebe Sunak yahisemo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49