Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitabiriye Siporo Rusange

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zitabiriye Siporo Rusange

Abagize Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri  mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique,  ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuhoza,  bitabiriye igikorwa cya Siporo  Rusange aho bari kumwe n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Mocímboa da Praia, kigamije gukomeza ubumwe n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abaturage, banishimira umutekano umaze kugerwaho, ndetse no kugaragaza uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubuzima bwiza.

Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi baganirije abitabiriye iyi siporo, bashimangira akamaro n’intego z’ibi bikorwa bigamije guteza imbere imikoranire myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu izina ry’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, ACP Bertin Mutezintare, yijeje abaturage ubufatanye mu by’umutekano.

Yashimangiye ko ari ngombwa gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa rusange, anagaragaza icyifuzo cyo kwagura bene iyi siporo rusange mu ntara yose.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mocimboa da Praia, Madamu Helena Bandeila, yashimiye cyane Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique ku ruhare bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yanashishikarije abayobozi b’Inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwitabira Siporo Rusange ya buri cyumweru, agaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima bwiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48