Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirafasha abari impunzi gutahuka

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirafasha abari impunzi gutahuka

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, zifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique, zatangiye gufasha gutahuka abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe, bavuye mu nkambi ya Quitunda mu Karere  ka Palma basubira mu ngo zabo ziherereye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

Igikorwa cyo gufasha abo baturage gutahuka cyatangiye kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Kamena 2022, bakaba bari bamaze imyaka irenga ine muri iyo nkambi yegereye ku Cyambu cya Afungi.

Icyiciro cya mbere cyafashijwe gutahuka mu mahoro n’umutekano, cyari kigizwe n’abaturage 123 basubiye mu ngo zabo baherekejwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi b’u Rwanda kugera mu ngo zabo bari barakuwemo n’intambara.

Amafoto yatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda agaragaza abaturage bagitegereje gutahuka bishimiye kubona inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zo ziherekeje bagenzi babo batahutse.

Baherekejwe kugera mu Mudugudu wa Nanduadwa bari basanzwe batuyemo mbere yo gukurwa mu byabo n’ibyihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu mu myaka ikabakaba itanu ishize.

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Palma Momba Cheia Carlos, ni we wayoboye icyo gikorwa agaragiwe n’abandi bayobozi b’Inzego z’ibanze.

Muri rusange, biteganyijwe ko abaturage 3,556 ari bo bakiri mu nkambi ya Quitunda bategereje gufashwa gusubira mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48