Motsepe yibukije Senegal yambuwe igikombe uburenganzira bwo kurega muri CAS

Motsepe yibukije Senegal yambuwe igikombe uburenganzira bwo kurega muri CAS

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe yagaragaje ko Senegal ifite uburenganzira bwo kurega mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Siporo (CAS) nyuma yo kutishimira umwanzuro yafatiwe wo kwamburwa igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc.

Ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga za CAF ku wa 18 Werurwe 2026 nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, ku mvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 wabereye i Rabat muri Maroc ku wa 18 Mutarama 2026.

Muri uyu mukino, abakinnyi bavuye mu kibuga umukino utarangiye nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe n’umusifuzi.

Nyuma y’izo mvururu, Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri CAF yahannye yihanukiriye amakipe yombi, ariko Maroc ntiyanyurwa n’umwanzuro wayo ahubwo ihitamo kujurira mu Kanama gashinzwe Ubujurire.

Umwanzuro w’ako Kanama wemeje ko Igikombe cyari cyegukanywe na Sénégal icyamburwa kuri mpaga y’ibitego 3-0, kigahabwa Maroc.

Perezida Dr. Motsepe yashyimye iki cyemezo, avuga ko ibyabaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika bisubiza inyuma Ruhago ya Afurika.

Yagzie ati: “Reka mvuge ko ibyabaye ku mukino wa nyuma bisubiza inyuma imirimo myiza CAF imaze gukora mu myaka ishize myinshi. Ntabwo byerekana gukorera hamwe harimo kubaha amategeko n’amahame ya CAF n’ibiva mu mikino dutegura. Ibyabaye muri uriya mu mukino byadushyize hanze bitwereka ko hari byinshi byo gukora.  Duhitamo abagize izi nzego twaritonze cyane kandi bigirwamo uruhare n’ibihugu byose bya Afurika uko ari 54.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Senegal ifite uburenganzira bwo kurega muri CAS.

Ati: “Bambwiye ko Senegal agiye kujurira kandi ni ibyiza, buri ibihugu byose 54 bigize Afurika bifite uburenganzira bwo bagana izindi nzego zisumbuyeho nka CAS, kandi umwanzuro wayo na wo uzubahwa.”

Guverinoma ya Sénégal yasabye ko hakorwa iperereza kuri ruswa ishobora kuba yaratanzwe mu ifatwa ry’iki cyemezo bavuga ko kibobamye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43