Misiri: Abanyarwanda bahaye ikaze Amb. CG Munyuza

Misiri: Abanyarwanda bahaye ikaze Amb. CG Munyuza

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye ndetse n’abakorera mu Misiri, bakiriye CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagarariye u Rwanda mu Misiri. 

Mu butumwa bugufi buri ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, buvuga ko Amb. CG Munyuza yaganirije Abanyarwanda batuye mu Misiri abereka uruhare rwa buri wese mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yibukije amateka y’igihugu cyabo, ibyakozwe na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’inzitizi zikigaragara.

Yasobanuye kandi ingamba zakoreshwa mu guhangana n’izo nzitizi.

Bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo byatanzwe n’abarimo abanyeshuri n’abayobozi mu nzego zitandukanye zitabiriye iri huriro.

Tariki 29 Ukwakira 2023, ni bwo Amb. CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri.

Yazishyikirije Ambasaderi Nabil Habashi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Porotokole muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’Igihugu, aho CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.

Amb. CG Munyuza yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Alfred Kalisa wari muri izi nshingano.

U Rwanda na Misiri bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Amb CG Dan Munyuza, ahagarariye u Rwanda mu Misiri
Amb CG Munyuza yagize umwanya wo kuganira n’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Misiri

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42