Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa ategerejwe muri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa ategerejwe muri Afurika
FILE PHOTO: Chinese Foreign Minister Wang Yi speaks at an event marking the inauguration of the new Belgian embassy in Beijing, China January 11, 2024. REUTERS/Tingshu Wang

Wang Yi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, arimo kugirira uruzinduko mu bihugu bya Misiri na Tuniziya. Ni uruzinduko rw’iminsi Ine azagirira ku mugabane wa Afrika mbere y’uko yerekeza muri Brezil na Jamayika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko nta byinshi byatangajwe ku byo Wang azaganira n’abategetsi ba Misiri igihe azaba ari mu ruzinduko muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye ko hakwiye kubaho ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rwo gushakira ibibazo intambara iri hagati ya Isirayeri n’umutwe wa Hamas.

Urugendo rwa Wang mu gihugu cya Misiri ruraba rukurikira urwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Antony Blinken.

Bitegekanijwe ko abonana na Perezida Abdel Fattah al-Sisi mu murwa mukuru, Kayiro. Ibiganiro byabo biribanda ku guhagarika ibitero Isirayeli irimo kugaba ku mutwe wa Hamas.

Urugendo rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ku mugabane wa Afurika azarukomereza muri Togo na Kotedivuwari ejo ku itariki 13 kugeza 18 Mutarama.

Nyuma y’aho Minisitir Wang azagirira uruzinduko mu bihugu bya Brazil na Jamayika kugeza ku itariki 22 nk’uko byatangajwe na Radiyo Ijwi ry’Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42