Kigali: MINISANTE yafunze amavuriro gakondo 8

Kigali: MINISANTE yafunze amavuriro gakondo 8

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yafunze amwe mu mavuriro gakondo yatangaga serivisi z’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ubuzima ku mugoroba wo kuri iki  Cyumweru tariki ya 03 Ukuboza, yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko aya mavuriro akora ibikorwa bitemewe n’amabwiriza.

Muri ibyo bikorwa harimo kwamamaza serivise n’imiti binyuranye n’amabwiriza, gukoresha imiti itemewe no gukorera mu nyubako zitagenewe ubuvuzi.

Mu mavuriro atanu yafunzwe harimo Kunga Therapy, Kingo Herbal Medecine, Muganga Rugamba, Fora urinde, Zeovia, African Culture Medecine Zeoviva, Green Vision Nutrition na Ijabo Life Center.

Iki cyemezo gifashwe nanone nyuma yuko hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, babwiye Imvaho Nshya ko barembejwe na bamwe biyita ko bavura indwara zose bakabatwara udufaranga twabo bazi ko babavura nyuma ntibakire.

Kayitesi Emelyne umwe muri bo yagize ati: “Njye rwose barantuburiye kuko nari mfite ikibazo cy’imitsi, murumuna wanjye aza kundangira aho nivuriza, ngezeyo bambwira ibisabwa ngo bamvure ndishyura nkomeza gukora ibyo bantegetse ari imiti n’ibindi ariko n’ubu ntabwo ndakira”.

Mukabalisa Alexia na we ati: “Njye umukecuru wanjye yahoraga ataka twarayobewe icyo arwaye nza kumva bavuga ko hari ivuriro risuzuma kandi rikanavura indwara zose, mba muvanye epfo iyo mu cyaro Nyamagabe nti ngwino nakuboneye aho bakuvura ukaba muzima. Ariko niba hari umuntu unseka avuga ko nubwo mba i Kigali ntasobanutse ni mukecuru agira ati ni gute utanga amafaranga yawe ukanzana i Kigali mu bavuzi bakankandakanda ngo baramvura none bikaba bigeze n’ubu ntarakira”?

Mukabalisa yongeyeho ko akenshi yasanze benshi baba bishakira amafaranga kuko usanga uyu munsi ukize ejo bikagaruka kandi baba barakwijeje ko ukize burundu.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije ko bitemewe kuvura utabifitiye uruhushya, kwamamaza serivise z’ubuvuzi n’imiti, gukoresha imiti itemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Uzabumwana Jean Paul

Niba aruko biradusaba kwitondera ubu buvuzi kabisa✅🙏🙏

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14