Min. Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Tchad Déby ubutumwa bwa Perezida Kagame

Min. Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Tchad Déby ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati ya Tchad n’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Ndjamena.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubucuruzi, n’ubuhahirane bw’akarere.

Iyi nama ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwa Kigali na Ndjamena bwo gukomeza kubaka umubano ukomeye ushingiye ku nyungu rusange.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi i Ndjamena muri Tchad kuva ku wa 15 Nyakanga 2025.

Amb. Nduhungirehe yari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (NISS), Havugiyaremye Aimable.

Ubwo yageraga i Ndjamena, yakiriwe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku ngingo zijyanye n’inyungu z’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe mu 2021 uguye ku rugamba, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.

Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa.

Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.

Amb. Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Tchad Déby ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Minisitiri Nduhungirehe Olivier asuhuzanya na Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35