Micheal Owen na George Weah bongerewe mu bazakina igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umwongereza Michael Owen na George Weah wakanyujijeho muri ruhago akaba na Perezida wa Liberia, bongerewe mu banyabigwi 70 bazakina Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

Ibi byemejwe mu bibori byabereye muri Cote D’Ivoire ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, ubwo hatangazwaga abandi bakinnyi bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho.

Iyi yari imwe muri gahunda zari ziteganyijwe kubera mu Mujyi wa Abidjan mbere y’uko kuri iki cyumweru hasozwa Igikombe cy’Afurika cyahaberaga kuva muri Mutarama.

Mu mazina 70 mashya yatangajwe harimo abandi bakinnyi babiri batwaye ‘Ballon d’Or’ ari bo Michael James Owen na George Manneh Oppong Weah biyongera kuri Ronaldinho uheruka gutangazwa.

Micheal Owen w’imyaka 44 yakiniye amakipe arimo Real Madrid, Liverpool na Manchester United, ndetse yanatwaye Ballon d’Or yo mu mwaka w’imikino wa 2000-2001.

Umunya Liberia, George Manneh Oppong Weah, w’imyaka 57 ari mu bakinnyi bakanyujijeho ariko nyuma y’umupira w’amaguru bakagera ku gasongero muri politiki kuko yaje kuyobora iki gihugu kuva mu 2018 nubwo muri Mutarama 2024 yatsinzwe amatora yo kongera kuyobora.

Uyu mugabo afite agahigo ko ari we munyafurika rukumbi ufite

Ballon d’Or.

Uyu munyabigwi yakiniye amakipe atandukanye arimo Monaco, Marseille na PSG zo mu Bufaransa, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza ndetse na AC Milan yo mu Butaliyani.

Biteganyijwe ko muri Gicurasi uyu mwaka ari bwo hazatangazwa abandi bakinnyi 50 basigaye bakuzura 150 bagomba gukina iki gikombe cy’Isi kizaba gikinwe bwa mbere mu mateka ya Ruhago.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 10, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE