Mbonyi akwiye inkunga y’amasengesho y’abamukunda – Aline Gahongayire

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, asanga Israel Mbonyi akwiye inkunga y’amasengesho y’abantu bamukunda, kuko ibihe arimo aribyo bikomeye.

Uretse kuba uyu musore akunzwe n’abatari bacye mu bumva ibihangano bye, bamwe mu bo bafatanyije kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko bamufata nk’inyeyeri imurikira abaramyi bose bo mu Rwanda, nkuko Gahongayire akunda kubigarukaho mu biganiro akora bitandukanye.

Yagize ati: “Mbonyi navuga y’uko ari inyeyeri yaka kandi ifite imirasire myinshi cyane muri uyu murimo w’Imana ku baramyi bose kuko ndashima Imana yamuhagurukije mu gihe nk’icyi biturutse kuri Mbonyi, hari izindi nzira natwe twafunguriwe bitewe no kumvira Imana kwe, muri iyi minsi gospel ihagaze neza cyane, burya iyo umuntu ahagaze neza ari umwe yubahisha bose, nkuko anahagaze nabi muri icyo kintu atukisha bose”.

Akomeza agira ati: “Mbonyi namwita ishema ryacu, iyo mbivuga gutyo mpita nsaba abanyamasengesho gukomeza kumugabiza amasengesho, tumusengere, tumukunde, tumushyigikire, kuko iyo ikintu nka kiriya kibaye Satani na we aba ahonda agatoki ku kandi, ati reka nze sha, tugomba kumusengera kuko inyeyeri ye yaratse ibishaka kuyizimya ni byinshi, ntabwo satani yatera ibuye ku giti kidafite imbuto, kuko ahantu hose yaba ari azazamura idarapo ry’u Rwanda. Abamukunda, abakunda indirimbo ze tumusengere.”

Ibi biravugwa mu gihe uyu musore w’igwijeho igikundiro cy’abakunzi b’indirimbo z’Imana mu Rwanda no mu mahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube, ibintu byazamuye amarangamutima ye bimutera gushimira ababigizemo uruhare bose, aho yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram agashyiraho ifoto ye ayivanga n’indirimbo ye yitwa Nina siri, maze ayiherekeresha amagambo ashimira.

Ati: ”Murakoze kubwo kuzuza miliyoni y’abankurikira kuri YouTube (Subscribers), Imana ihe umugisha buri wese muri mwe.”

Nyuma y’ibyo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, hakurikiyeho ibitekerezo bitandukanye by’abamwifuriza ishya n’ihirwe kubw’iyo ntambwe yateye, higanjemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abamukunda muri rusange.

Iyi ntambwe yo kuzuza abamukurikira milliyoni, Mbonyi ayiteye mu gihe ari mu bihe bye byo gutaramira mu bihugu bitandukanye hirya no hino, mu rwego rwo kwegera abakunzi be .

Mbonyi yujuje milliyoni y’abamukurikira kuri YouTube nyuma y’umuhanzi Meddy uherutse kuva mu muziki w’indirimbo zisanzwe akaba abarizwa mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu abaye umuhanzi wa kabiri w’umunyarwanda uciye ako gahigo.

Bitegenyijwe ko tariki 8 Nyakanga 2024 Mbonyi azataramira abakunzi be mu Bubiligi, naho tariki ya 23 na 25 Kanama 2024 akazataramira mu gihugu cya Uganda, aho azagaragara mu bitaramo bibiri bitandukanye.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo Baho, Mbwira, Nkumusirikare, Nina Siri n’izindi.

Uretse kuba indirimbo z’uyu muhanzi zirangwa n’umurindi ukundwa n’abatari bacye, ziba zinakungahaye ku butumwa bwiza.

Mbonyi yaherukaga gukora amateka adasanzwe mu myidagaduro nyawanda, aho yujuje inzu y’imyidagaduro ya BK Arena tariki 25 Ukuboza 2023, mu gitaramo yamurikiyemo Album ebyiri.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE