Ubumwe ni yo ntwaro izafasha Abanyarwanda gutsinda amacakubiri – Jeannette Kagame

Ubumwe ni yo ntwaro izafasha Abanyarwanda gutsinda amacakubiri – Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo ntwaro izakomeza gufasha gutsinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byashaka gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’uwo muryango kuri uyu wa 09 Mata 2026, bwatanzwe na  Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruzirikana amateka ashaririye rwanyuzemo kandi rwunamira  ruha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko intego ari ugutahiriza umugozi umwe harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri mu buryo bwose kandi nta n’umwe ukwiye kuvutswa ubuzima azira uko yaremwe.

Yagize ati: “Guharanira kubaho ni urugamba rwa buri munsi. Ubumwe bwacu ni yo ntwaro izakomeza kudufasha gutsinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byototera kongera gusenya Igihugu cyacu. Ubunyarwanda ni igihango dufitanye n’Abacu twibuka.”

Umuyobozi Mukuru w’Intwararumuri kandi yagaragaje ko imyaka 32 ishize Abanyarwanda bibuka kandi badaheranwa ahubwo biyubakamo imbaraga no gukomeza Abarokotse.

U Rwanda ruri mu cyunamo cy’iminsi 100 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washibutse ku bitekerezo bya Madamu Jeannette Kagame hagamijwe kongera kubaka u Rwanda rushya nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ukaba warashinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Amahoro.

Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42