Lt Gen Masunzu ari mu basirikare benshi ba FARDC bafunze

Lt Gen Masunzu ari mu basirikare benshi ba FARDC bafunze

Lt Gen Pacifique Masunzu umwaka ushize wari waragenwe nk’umukuru w’Akarere ka Gatatu ka Gisirikare karimo intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ari mu basirikare ba FARDC bafunze biturutse ku byaha bakekwaho bishingiye ku kazi.

Ni amakuru yemejwe na Maj Gen Sylvain Ekenge mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya FARDC mu Mujyi wa Kinshasa. Ni ikiganiro kandi cyari kitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNIDH).

Maj Gen Ekenge yahamije ko Lt Gen Masunzu afunze kandi ko hari n’abandi basirikare benshi bafunze.

Hatangajwe ko hari abasirikare bakuru bafunze mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko hari abasirikare bishwe barimo na Masunzu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Maj Gen Ekenge nta mubare avuga w’abasirikare bafunze cyangwa ngo agaragaze ibyaha bakurikiranyweho.

Yagize ati: “Ndabyemeje kandi na Gen Masunzu arimo kubera impamvu z’iperereza kandi kugira ngo ntahava mena ibanga, itegeko ritubuza kujya mu mizi. Ni yo mpamvu tutavuze amazina y’abantu bari muri iyi dosiye.”

Maj Gen Ekenge yabwiye itangazamakuru ko hari abasirikare benshi kandi bakuru bafunze kubera ibyaha bikomeye bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Lt Gen Pacifique Masunzu ni umwe mu basirikare bakomeye ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge kandi bafite amabanga akomeye y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42