Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF

Louise Mushikiwabo umaze imyaka ine ayobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka ine nk’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango uhuriyemo ibihugu 88.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF iteraniye i Djerba muri Tunisia yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 ikazageza ejo ku ya 20 Ugushyingo 2022.

Louise Mushikiwabo yemejwe kuko ari we wari umukandida rukumbi wiyamamaje kuri uwo mwanya yasimbuyeho Umunyakanada Michaëlle Jean mu mwaka wa 2018, ubwo yandikaga amateka nk’Umunyarwnada wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Madamu Mushikiwabo yavukiye i Kigali mu mwaka wa 1961 aba ari na ho akurira ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Delaware yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20, aho yaje kuva ajya gukorera Banki Nyafurika y’Iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.

Mushikiwabo azwiho kuvuga adategwa Igifaransa n’Icyongereza nk’indimi ziyongera ku rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda. Yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko akaba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuvugizi wa Guverinoma mu myaka ikabakaba 20.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu banyacyubahiro bitabiriye iyo nama ifatwa nk’urwego rw’ikirenga rw’Umuryango wa OIF.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35