Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

Loni yashyimye RDC na M23 basinye amasezerano aganisha ku mahoro

Nyuma y’isinywa ry’Ingingo z’Amahame y’Ubwumvikane hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23, Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko wishimiye iki gikorwa nk’intambwe ikomeye igana ku mahoro arambye mu Karere.

Mu butumwa bwatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yavuze ko Loni ikomeje kwiyemeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije amahoro, kurinda abasivili no kugarura umutekano mu gihugu cya Congo, ifatanyije n’inzego za Leta, imiryango y’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nishimiye isinywa ry’Ingingo z’Amahame hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23.

Loni izakomeza gushyigikira imbaraga zose zigamije amahoro, kurinda abaturage no kongera kugarura ituze muri RDC, ikorana bya hafi n’inzego z’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.”

Izi ngingo zashyizweho umukono zigamije gushyiraho umusingi w’amasezerano arambye y’amahoro, zigafatwa nk’igikorwa cy’ingenzi mu guhosha intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ahakomeje kurangwa ibikorwa by’inyeshyamba n’umutekano muke.

Loni ivuga ko izakomeza kuba hafi y’ubuyobozi bwa Congo mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye, guteza imbere inzego z’umutekano, ndetse no gusigasira uburenganzira bw’abaturage, by’umwihariko abatuye mu duce twibasiwe n’intambara.

Izi ngingo ziyobowe n’impande zombi (RDC na AFC/M23) zasinyiwe i Doha muri Qatar, zishyigikiwe n’abafatanyabikorwa barimo Leta ya Qatar n’imiryango y’Akarere n’iy’Isi yose, zihabwa agaciro nk’intangiriro y’ubwumvikane bushya n’icyizere gishya cy’amahoro muri RDC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35