Lituanie: Haribazwa ikiva mu nama ya OTAN ku bibazo bya Ukraine

Lituanie: Haribazwa ikiva mu nama ya OTAN ku bibazo bya Ukraine

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023 mu Murwa Mukuru wa Lituanie, Vilnius hateganijwe inama y’iminsi ibiri ihuza Abakuru b’ibihugu 31 bagize umuryango wa OTAN n’abafatanyabikorwa babo.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa mu ishami ryayo ry’Igifaransa (RFI), yatangaje ko muri iyi nama ingingo nyamukuru iribugarukweho ari ukurebera hamwe uko hashyirwa imbaraga mu bufatanye bwa Gisirikare.

Haragarukwa kandi ku ntambara ya Ukraine ihanganyemo n’Igihugu cy’u Burusiya. Ku rundi ruhande, Kiev ikomeje gusaba ubufasha bwihuse kandi bufatika.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42