Lionel Messi yujuje ibitego 900

Lionel Messi yujuje ibitego 900

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentina na Inter Miami, Lionel Messi, yujuje ibitego 900 kuva atangiye guconga ruhago nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, ubwo Inter Miami yahuraga na Nashville mu mukino wo kwishyura muri 1/8 cya CONCACAF Champions Cup.

Lionel Messi ni we wafunguye amazamu ku munota wa karindwi kuri penaliti yuzuza ibitego 900 muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Inter Miami isezererwa ku gitego cyo hanze kuko mu mukino ubanza yari yanganyije ubusa ku busa.

Muri rusange ibyo bitego birimo 115 yatsindiye Ikipe y’Igihugu, 672 muri FC Barcelona, 32 muri Paris Saint-Germain ndetse n’ibindi 79 amaze gutsindira Inter Miami.

Lionel Messi yabaye umukinnyi wa kabiri mu mateka ya Ruhago wujuje ibitego 900 nyuma ya Cristiano Ronaldo wabigezeho muri Nzeri 2024.

Amakipe Messi ufite Ballon D’Or umunani yatsinze ibitego byinshi harimo Sevilla yatsinze 25, Athletic Club yatsinze 24, Atletico Madrid yatsinze 23, Valencia yatsinze 18, Real Madrid yatsinze 17 na Levente yatsinze 16.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43