Leta y’u Rwanda yahanze  imirimo mishya  590 000 mu myaka 3

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Eduard yatangaje hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2023, Leta y’u Rwanda  yahanze imirimo ibihumbi 590 yahawe Abanyarwanda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene batewe n’icyorezo cya COVID-19.

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda  muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe mu rwego rwo gukura mu bushomeri Abanyarwanda ndetse no gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1), Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 200, hagashira imyaka 7 hahanzwe nibura imirimo miliyoni n’igice kugeza mu 2024. 

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatangarije  abagize Inteko Ishinga Amateko ko iyi mirimo irimo iyahawe abakora muri gahunda ya Leta yo gufasha abaturage b’amikoro make kwikura mu bukene (VUP), aho abaturage barenge ibihumbi 860 bahawe akazi.

Ni mu gihe imiryango irenga ibihumbi 474 yahawe inkunga y’ingoboka mu rwego rwo kwifasha kwiteza imbere kubera ko yari yagizweho ingaruka zikomeye z’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngerente, yagaragaje ko kandi muri gahunda guhangana n’ibiciro bizamuka ku masoko, Leta yanateye inkunga abikorera hagamijwe guhanga imirimo mishya no kongera umusaruro.

Yagize ati: “Guverinoma yafashije n’abashoboramari, bigamije kuzamura umusaruro w’ibyo bakora ndetse no guhanga imirimo mishya. Hakomeje kongera ingano y’inguzanyo ku bikorera kuva muri 2020 yarazamutse iva kuri miliyari 1000 z’amafaranga y’u Rwanda igera kuri miliyari 1900 z’amafaranga y’u Rwanda  muri 2023.”

Guverinoma itangaza ko  gufasha abikorera byazamutse ku kigero cya 81%  by’inguzanyo bahawe.

Mu gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi  bifasha mu kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, Leta yashyizeho ikigega (Recovery Fund), aho kimaze guha abikorera miliyari zirenga 206 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri muri miliyari 459 y’amafaranga y’u Rwanda  yagishyizwemo mu byiciro bibiri.

Usibye kuba kandi icyo kigega cyarafashije mu kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe na COVID 19, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yatangaje  ko cyanafashije inganda zitandukanye mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu, gushyigikira imishinga mishya mu rwego rw’ishoramari no guhanga imirimo mu rwego rw’ubwubatsi n’inganda.

Ni gahunda yashyizweho mu 2021, aho  yongereye urwego rw’ishoramari, aho imishinga 136 yamaze kwemezwa ifite agaciro k’arenga miliyari 2,3 z’amadolari y’Amerika.

Iyo ni imishanga byitezweho izatanga imirimo isaga ibihumbi 43 ku Banyarwanda b’ingeri zitandukanye. 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE