Kylian Mbappé azerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 8, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Umufaransa Kylian Mbappé yamaze kumvikana na Real Madrid ko azayerekezamo mu mpeshyi uyu mwaka, nyuma y’amezi 18 ayiteye utwatsi akemera kongerera amasezerano Paris Saint-Germain.

Mbappé amaze igihe kinini yifuzwa bikomeye na Real Madrid ndetse amakuru avuga ko iyi kipe yamusabye gufata umwanzuro muri Mutarama 20

Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabajijwe ku hazaza he mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwegukana Igikombe cya Trophée des Champions, we akavuga ko atarafata umwanzuro.

Ati: “Sindafata umwanzuro cyangwa amahitamo. Mu mpeshyi ishize numvikanye na Perezida (Al-Khelaifi) ko impande zombi zigomba kurindwa [mu masezerano], bityo ikipe ikaba mu mahoro kandi koko ni cyo cy’ingenzi.”

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu rutahizamu w’ikipe yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yemeye ko agomba kwerekeza muri Espagne agakinira Real Madrid.

Nk’uko ikinyamakuru Footmercato cyabyanditse, uyu Mufaransa yemeye amasezerano yahawe na Los Blancos agomba gutangira mu mezi atandatu ari imbere ndetse akagendera ubuntu kuko azaba arangije ayo afite muri PSG.

Mu mpeshyi ishize ni bwo impande zombi zemeranyije ko Mbappé nasoza amasezerano ye muri PSG azahabwa agahimbazamushyi ka miliyoni 100€.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, kugeza ubu ni we umaze gutsindira PSG ibitego byinshi mu mateka (203) harimo bitatu yatsinze ubwo PSG yanyagiraga Revel ibitego 9-0 mu Gikombe cy’Igihugu ku wa 7 Mutarama 2024.

Kuva mu 2017 yayerekezamo avuye muri AS Monaco, Mbappé amaze guhesha PSG ibikombe bitanu bya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 8, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE