Kwizera yavuze ko kudahamagarwa mu Mavubi bitamuciye intege

Kwizera yavuze ko kudahamagarwa mu Mavubi bitamuciye intege

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kuba atarahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yitegura imikino ya FIFA Series 2026, bitamuciye intege, ahubwo azakomeza kwitwara neza kugira ngo ubutaha azagirirwe icyizere.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’umukino wo kwishyura muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Rayon Sports itsinze Police FC kuri penaliti 4-2, nyuma yaho amakipe yombi yanganyije 0-0 mu mikino yombi .

Abajijwe uko yakiriye kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Kwizera yavuze ko bitamuciye intege.

Yagize ati: “Uhitamo ni amahitamo ye, njye nzakomeza nkore ibyo nkwiriye gukora, igihe nikigera buriya nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda nkunda Igihugu, nkunda no gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nakinira Rayon Sports ngo Ikipe y’Igihugu nimpamagara nange kwitaba.”

Abanyezamu bahamagawe mu Mavubi ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

Aba bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe, bazahagararira u Rwanda mu mikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, guhera tariki ya 26 kugeza 30 Werurwe 2026.

Kwizera Olivier yafashije Rayon Sports gusezerera Police FC mu Gikombe cy’Amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25