Koreya ya Ruguru yafunze ambasade yayo muri Uganda

Koreya ya Ruguru yafunze ambasade yayo muri Uganda

Koreya ya Ruguru yafunze ambasade yayo muri Uganda, nyuma yo kuba umwe mu bafatanyabikorwa bayo kuva kera, iki ni icyemezo cyatangajwe nyuma y’inama yahuje Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru Jong Tong Hak.

Ku wa 24 Ukwakira, ni bwo itangazo rya Perezida wa Uganda ryasohotse rivuga ko “Ambasaderi Jong yamenyesheje Perezida ko Koreya ya Ruguru yafashe ingamba zo kugabanya umubare w’ambasade muri Afurika, hagamijwe kongera imikorere y’ibigo byo hanze y’igihugu.”

Yavuze ko Ubushuti bwa Uganda na Koreya ya Ruguru    buzakomeza kandi buzarushaho gushimangirwa no gutera imbere.

Jong yashimye Museveni kuba yarakomeje gushyigikira Guverinoma ya Koreya mu gushyira mu bikorwa ingufu z’amahoro kugira ngo ubumwe bwa Koreya buganze.

The East African yanditse ko Koreya ya Ruguru yagiranye umubano na Uganda nyuma gato y’ubwigenge mu 1962, kandi ishyigikira Idi Amin igihe yafataga ubutegetsi mu 1971, igaha ingabo ze imyitozo n’intwaro.

Yafunguye ambasade i Kampala nyuma y’umwaka umwe ubwo umuryango mpuzamahanga wangaga Idi Amin.

Nyuma yuko Museveni afashe ubutegetsi mu 1986, Kampala na Pyongyang bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Museveni yasuye Koreya ya Ruguru inshuro nyinshi, aho yahuye na nyakwigendera Kim Jong II, se wa Perezida uriho ubu Kim Jong Un.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13