Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yahumurije abihebye mu ndirimbo ‘Nzajya ndirimba’

Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yahumurije abihebye mu ndirimbo ‘Nzajya ndirimba’

Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Nyarugenge yahumurije abihebye ibinyujije mu ndirimbo yise ‘Nzajya ndirimba’ ibibutsa ko urukundo rw’Imana kuri bo ruhebuje bityo bakwiye kwirengagiza ibibazo bibatera kwiheba.

Ni indirimbo bashyize ahagaragara ku mbuga zabo bashyiraho indirimbo zabo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, aho bagaragaza ko abantu bahura na byinshi byabatera kwiheba ari na yo mpamvu bakoze iyo ndirimbo yo guhumuriza abantu b’Imana.

Perezida wa korali Baraka, Muhayimana Jean Damascène yabwiye Imvaho Nshya ko ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bifuza ko bwazafasha abazayumva kuzirikana ko Imana ibakunda bityo ibigeragezo by’Isi ntibibihebeshe.

Yagize ati: “Ubutumwa twifuza guha abumva iyi ndirimbo ni ukuzirikana Urukundo Imana ikunda abantu bayo haba mu byo idukorera buri munsi ndetse no ku bw’urukundo ruhebuje rwatumye itanga umwana wayo Yesu ngo adupfire akaba imbarutso yo kudukuraho ibyatwihebeshaga.”

Ni kenshi abantu bahura n’ibigeragezo ndetse bamwe kubyakira bikabananira bakagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abandi bagafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo bagize bati: “Nzaririmba narabohowe Yesu yampinduye umwana w’Imana, ibyabashaga kuzanyihebesha ntabwo nkibyitaho nkundwa na Yesu.”

Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho abenshi bagaragaje ko na bo hari amagambo yayo abahumurije mu butumwa banyujije ahatangirwa ibitekerezo.

Ishimwe Aline yagize ati: “Ntabwo nkibyitaho nanjye nzi ko nkundwa na Yesu.”

Uwitwa Murukundo Marie C yanditse ati: “Nzagushima Mana y’umurava, amasezerano wampaye azambera impamba mu rugendo. Amenaaaa”

Abo n’abandi benshi bagiye bagaragaza amagambo bagiye bakura muri iyo ndirimbo yabahumurije akabibutsa ko Imana ibakunda kandi izabakomeza mu rugendo rw’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Nzaririmba ni indirimbo iyo korali yashyize kuri Youtube bwa mbere mu mwaka wa 2011, bakaba bahisemo kuyivugurura kugira ngo ubutumwa bwayo babubungabunge kandi bayicurange hakoreshejwe ibicurangisho bigenzweho.

Ni indirimbo bashyize hanze nyuma y’amezi umunani bashyize hanze indirimbo bise Nakwitura iki? yasohotse tariki 24 Nzeri 2025.

Korali Baraka izwi mu zindi ndirimbo zirimo Urukundo, Ubushobozi, Yesu abwira abigishwa be, Gusenga k’umukiranutsi, Yesu yarazutse, Amateka, Muririmbire Uwiteka n’izindi.

Korali Baraka yasubiyemo indirimbo ‘Nzajya ndirimbo’ bakoze mu 2009
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25