Nyamasheke: Abarobyi bakuye uruhinja ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rukiri ruzima
Mu rukerera rwo ku wa 17 Kamena 2026, abarobyi bari baraye ku kiyaga cya Kivu mu gice cy’Umudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, bakuye uruhinja mu byatsi by’inzitane bihari byitwa ibishabingo, bigaragara ko rwari rukivuka rwambaye ubusa, uwaruhajugunye aracyashakishwa.
Umwe mu barobyi batanze amakuru mu buyobozi bw’uwo Mudugudu bakanamukuramo, Nkundwanabake Protais yabwiye Imvaho Nshya ko we na mugenzi we bari baryamye aho baraririye imitego yabo kuko hari igihe abajura bayibiba iyo babacunze ko batayiraririye.
Avuga ko byari bibaye mu ma saa cyenda n’iminota 50 z’urukerera, abandi barobyi 2 babanyuraho n’ubwato bagiye kurobera mu kindi gice. Bageze hirya bumva ijwi rimeze nk’iry’umuntu muri ibyo byatsi ubusanzwe umuntu atapfa kujyamo kuko biba bizitanye cyane, binakebana.
Ati: “Bagarutse aho twari turyamye batubaza niba twumvise iryo jwi, tubabwira ko tutaryumvise, ariko niba rinahari rishobora kuba ari iry’injangwe zahabwaguriye kuko zo hari igihe izjyamo zikahabwagurira, ariko bo bakomeza kutubwira ko uburyo baryumvise ari nk’iry’uruhinja.”
Avuga ko bumvikanye ko bagiye kureba neza, bamwe bakanyura mu mazi, abandi ku nkengero, Babikora uko babyemeranyijwe, bamwe banyura iy’amazi abandi imusozi, bashakisha aho iryo jwi rivugira.
Ati: “Tuhageze koko ijwi twaryumvise, twinjira muri ibyo byatsi, biradukebagura turihangana, twakoresheje amatoroshi amurika cyane tuba dufite, tumuritse tubona ni uruhinja.
Kari agahinja k’agakobwa, gafite ibimenyetso byerekana ko kari kakivuka, ibyatsi byagakebaguye ku nda, hafi y’urubavu kambaye ubusa hose, karira, dukeka ko ari uwari akikabyara akakahajugunya, kari kagaramye muri ibyo byatsi, amaguru yenda gukora mu mazi.”
Avuga ko baruharekeye, ajya kubyutsa Umukuru w’Umudugudu wa Gisunzu, banahamagara abandi baturage baturiye ikiyaga cya Kivu, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara, abemerera kurukuramo.
Umugore mu bari batabaye atanga igitenge yari afite n’uyu murobyi atanga Esuwime yari yararanye barushyiramo baruha umujyanama w’ubuzima na malayika murinzi barujyana ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke. Barukuyemo mu ma saa kumi n’imwe.
Nyirahiganiro Albertine, inshuti y’umuryango akanaba Malayika murinzi warukurikiranye, hamwe n’umujyanama w’ubuzima, yabwiye Imvaho Nshya ko barugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamasheke abaganga bakarukorera ubuvuzi bw’ibanze, bakarwohereza mu bitaro bya Kibogora.
Yagize ati: “Rumeze neza abaganga bari kurwitaho, barushyize mu mashini, n’aho rwakomeretse ntihateye ikibazo. Kugeza ubu uwarutaye ntituramumenya. Igihe ataboneka nabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko niteguye kururera, yazaboneka ubuyobozi bukatubwira icyo amategeko ateganya, nkayakurikiza.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne avuga ko bikimenyekana batabaye ubuzima bwarwo rukajyanwa ku bitaro bya Kibogora kwitabwaho n’abaganga, bakaba bakomeje kurukirikiranira hafi, rumeze neza.
Ati: “Kugeza ubu rumeze neza. Uwaruhashyize ntituzi uko yabigenje, niba yaruhajugunye cyangwa yaruharambitse, icyo tuzi ni uko rugihumeka. Turacyashakisha uyu mubyeyi gito ngo ashyikirizwe ubutabera anigishwe kuko ibyo yakoze ni ibyaha bibangamira uburenganzira bw’umwana ukwiye kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.”
Yavuze ko n’iyo umuntu yabyara inda itateganyijwe, igihe uruhinja rwavutse rutagomba guhohoterwa. Ashimira cyane abarobyi batanze amakuru bakanarukuramo rukiri ruzima, akanashimira abakomeje kurwitaho, akagaya uwarutayemo, avuga ko iyo umuntu yemeye gutwita no kubyara atagombye gutinya kurera ngo akore ibikorwa bibi nk’ibyo biganisha ku kwihekura.