Kim Jong Un yasuye uruganda rw’indege mu Burusiya anatumira Putin

Kim Jong Un yasuye uruganda rw’indege mu Burusiya anatumira Putin

Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un uri mu ruzinduko mu Burusiya yasuye uruganda rw’indege mu Mujyi wa Komsomolsk-on-Amur mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nyuma y’uko impande zombi zishimangiye ko ubufatanye mu bya gisirikare bushoboka.

Ikigo cya TASS cyatangaje ko uru ruganda runini rukora indege mu gihugu kandi rugateza imbere indege z’intambara, harimo iz’ubwoko bwa Su-35S na Su-57.

Biteganyijwe ko Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru azerekeza mu Mujyi wa Vladivostok ku cyambu aho azareba ubushobozi bwa gisirikare bw’amato y’u Burusiya, nk’uko Perezida Vladimir Putin yabitangarije Ibiro Ntaramakuru bya Leta by’u Burusiya.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru habaye ibiganiro byamaze amasaha atanu, byabereye muri Vostochny Cosmodrome byerekanye umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi, hagaragara igitutu cy’amahanga bitewe n’ibitwaro kirimbuzi u Burusiya bwakoresheje bugaba igitero kuri Ukraine.

Kuri uyu wa Kane, Kreml yatangaje ko Putin yemeye ubutumire bwa Kim bwo gusura Koreya ya Ruguru kandi ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov na we azasura iki gihugu mu Kwakira, nk’uko umuvugizi Dmitry Peskov yabitangaje.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42