Kigali: Menya ahantu hatanu hazarasirwa ibishashi ku bunani
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ahantu hatanu hazarasirwa ibishashi by’umuriro (fireworks) mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka neza no gutangira undi.
Ni ibintu bisanzwe bikorwa muri uwo mujyi buri saa sita z’ijoro zo ku itariki ya 1 Mutarama ya buri mwaka, aho u Rwanda n’Isi muri rusange baba bishimira umwaka mushya batangiye.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibyo bishashi bizaraswa ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) mu Karere ka Gasabo, kuri Canal Olympia ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ku musozi wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo, kuri Kigali Convention Center no mu mujyi rwagati kuri Serena Hotel.
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabane kubera urwo rufaya rw’ibishashi bizaraswa.
Ubuyobozi bw’uwo mujyi kandi buherutse gusaba abaturage gukomeza kwishimira iminsi mikuru birinda icyabangamira bagenzi babo by’umwihariko urusaku ndetse aho bibaye ngombwa ko bakoresha ibizana urusaku bakaba bashaka ibirugabanya birinda kubangamirana.
Ni mu gihe Umujyi wa Kigali kandi muri iyi minsi mikuru uba warimbishijwe bidasanzwe aho ku nyubako ndende n’ubusitani hatakwa amatara ashashagirana bigaragaza kwifatanya n’abaturage kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi kandi bunavuga ko harimo kwigwa uburyo aya matara arimbisha Kigali yaguma kurabagirana bigakomeza kuwugira umujyi w’ubukerarugendo wishimirwa n’abawutuye ndetse n’abawusura bava mu mahanga.