Kigali: Ikibazo cy’ingendo gikomeje kuvugutirwa umuti

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 19, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu Mujyi wa Kigali hakunze kujya humvikana ibibazo by’ibura ry’imodoka zerekeza mu bice bitandukanye bya Kigali. Uko iminsi igenda ni ko ikibazo cy’imodoka kigenda gishakirwa umuti.

Ku ikubitiro Umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko bisi 100 zatangiye gutwara abagenzi mu gihe izindi 100 ziri mu nzira ziva mu ruganda zakorewemo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubinyujije ku rubuga rwa X, bwagize buti “Mu rwego rwo kunoza ingendo, uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2024, bisi 100 zamaze kugera mu gihugu zatangiye gutwara abagenzi, mu gihe izindi 100 ziri mu nzira ziva aho zaguriwe”.

Umujyi wa Kigali wavuze ko bisi 100 zo mu cyiciro cya mbere zahawe kampani 8 zashoboye kuzuza ibisabwa mu ipiganwa.

Kampani zahawe Bisi ni Yahoo Car Express, Remera Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative, City Centre Transport Cooperative, S.U Direct Services, Jali Transport, 4G Ju Transport Ltd na RITCO.

Buri bisi ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Izi Bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 19, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE