Kenya yitabiriye FIFA Series yageze i Kigali (Amafoto)

Kenya yitabiriye FIFA Series yageze i Kigali (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Kenya ‘Harambe Stars’ yageze i Kigali yo yitabiriye imikino y’irushanwa rya gishuti zizahuza ibihugu umuani, FIFA Series, ryateguwe n’Ishyirahamwwe ry’Umupira W’Amaguru ku Isi (FIFA).

Iyi kipe y’Umutoza Haram Benni McCarthy, yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026. Mbere yo guhaguruka i Nairobi, iyo kipe yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino bazayifashihsha gukosora ibitarangeze neza mu mikino baheruka gukina.

Ati: “Twariyubatse bishoboka, ndatekereza ko ikipe aho iri kugana ari heza. Ntabwo umusaruro w’uyu munsi ari wo werekana ahazaza hacu, nta n’ubwo bikwiriye kuduca intege.”

Irushanwa rya FIFA Series 2026 rizatangira tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026. Harambee Stars izahura na Estonia kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere yo guhura n’u Rwanda cyangwa Grenada bihuriye mu Itsinda B, ku itariki ya 30 Werurwe.

Kenya izahura na Estonia kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, mbere yo guhura n’u Rwanda cyangwa Grenada bihuriye mu Itsinda A ku itariki ya 30 Werurwe.

Kenya yageze i Kigali aho yitabiriye FIFA Series 2026
Umutoza Haram Benni McCarthy yavuze ko iyi mikino izabafasha gukosora ibitarangeze neza mu mikino iheruka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35