Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwahinduye ubuzima bw’umuryango wa Ahishakiye

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mutarama 11, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Umuryango wa Ahishakiye William na Nyirategera Gaudance bavuga ko ubuhinzi bw’umuceri bamaze imyaka irindwi bakora bwabateje imbere biturutse ku kuba Leta y’u Rwanda yaratunganyije igishanga cya Rwinkwavu bahingamo umuceri.

Uyu muryango ukorera muri Koperative Indatwa Kayonza ikorera mu gishanga cya Rwinkwavu, usobanura ko mbere yo gutunganya igishanga cya Rwinkwavu bezaga ibilo 300, none ubu beza amatoni, bikaba byarabafashije kwiteza imbere barikhira abana amashuri, bishyura mituweli, baguze ikibanza, ikigega gifata amazi, banavugurura inyubako.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Leta y’u Rwanda yatunganyije igishanga cya Rwinkwavu kuri Hegitari 1 007, gukora imiyoboro y’amazi no gutunganya ikidamu gitanga amazi kiri mu Karere ka Ngoma hagamijwe kongera amazi akoreshwa mu gishanga cya Rwinkwavu.

Ahishakiye William yagize ati: “Igishanga cyitaratunganywa nta kintu twagezeho mu rugo rwacu kuko ikibanza twaguze n’ikigega gifata amazi twabiguze kubera amafaranga yavuye mu buhinzi bw’umuceri. Turashimira Perezida wa Repubulika watumye tugira imibereho myiza, abana bacu bariga nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri. Inzu twabagamo yari ishaje kandi bidusaba gukubura hagatumuka ivumbi ariko ubu tuba mu nzu nziza kandi kwinjira mu rugo rwacu bisaba gusona”.

Yongeraho ko hari ibindi bikorwa bishimira bakesha ubuhinzi bw’umuceri birimo ikibanza baguze ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ikigega gifata amazi baguze 1,500,000 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse no kuvugurura inyubako babamo, amafaranga bishyurira abanyeshuri angana n’ibihumbi 450 ku bana batatu biga baba ku ishuri muri buri gihembwe.

Kuri ubu Ahishakiye ahinga Are 40 yezaho Toni 3.5 by’umuceri ndetse n’umugore we Nyirategera, akaba asarura umusaruro w’umuceri ungana na Toni 4 kuri Are 60.

Nyirategera Gaudance n’umuryango we bavuga ko igishanga kitaratunganywa batari bazi kurya umuceri ndetse kandi bikaba byarazamuye ubukungu n’iterambere ry’umuryango.

Yagize ati: “Bataratunganya igishanga ntabwo twaryaga umuceri ndetse twarawumvaga gusa ariko ubu turagurisha tugakemura ibibazo byo mu rugo kandi tukabona n’umuceri wo kurya. Twaburaga amafaranga ugasanga turatandika amateke mu isanteri ariko ubu iyo duhuye n’ikibazo twiyambaza koperative ikatuguriza tukazishyura umuceri weze. Ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza tubitanga nta kibazo”.

Yongerah ati: “Mu 2017 igishanga kimaze gutungwanywa cyatangaga umusaruro muke aho kuri Are 20 bezaga ibilo 300 bitewe n’amazi adahagije yari arimo. Ubu barishimira ko amahugurwa y’ubuhinzi n’amazi ahagije mu gishanga bituma basarura toni 1.7 (imifuka 17 ya 100kg) kuri Are 20”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Hope Munganyinka yavuze ko ubuhinzi bw’umuceri bwahinduye ubuzima bw’abaturage no guteza imbere imibereho y’imiryango n’igihugu.

Yagize ati: “Aba baturage baziritse imikandara bashoka igishanga yaba umudamu cyangwa umugabo. Mu ndangagaciro z’Abanyarwanda iya mbere ni ugukunda igihugu ariko n’aba baturage bakunze umuryango bayoboka umurimo ubateza imbere, iterambere rihera mu rugo rikazamuka rikagera no ku nyungu rusange ku rwego rw’igihugu.

Uyu muryango abana bariga, babanye neza nta makimbirane kuko nta nzara mu rugo, bateza imbere koperative kandi n’iterambere ry’umuryango rirushaho kuzamuka kandi tuzakomeza guha abahinzi ubufasha n’amahugurwa bakeneye.”

Uretse ubuhinzi bw’umuceri kandi bahinga ibigori imusozi aho bashobora gusarura toni imwe y’ibigori.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko hari umushinga wo kwagura ubuso buhingwaho umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu, bikazajyana no gukora imiyoboro y’amazi. Ubuso buhingwaho umuceri bukaba buzava kuri Hegitarei 1007 bugere ku bihumbi bitatu.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Mutarama 11, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE