Kayonza: Amatsinda yo kwimakaza umuco w’isuku yafashije kwirinda indwara
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Gishanda, mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, bavuga kwibumbira mu matsinda [Clubs] yo kwimakaza umuco wo kugira isuku muri byose, byatumye babasha kwirinda no gukumira indwara zabarangwagaho, ibi kandi ngo byahinduye imyumvire y’ababyeyi babo ku bijyanye n’isuku.
Muragijimana Diane wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye avuga ko isuku ari ingenzi cyane.
Yagize ati: “Twebwe hano twari abantu bumvaga ko gukaraba buri kanya ari ukubura icyo ukora, ntabwo twari tuzi akamaro k’isuku, hano bamwe wasangaga bahora bataka inzoka, hari abanyeshuri benshi barwaraga amavunja ndetse na za ndwara z’uruhu bakunze kwita shishikara, ibi byatewe nuko twibumbiye muri za Clubs zirwanya umwanda”.
Muragijimana akomeza avuga ko mu gihe bageze ku ishuri babanza kureba aho bari ko hasukuye kandi ashimangira ko kuba ku ishuri baramaze kumva akamaro k’isuku ababyeyi babo na bo bahinduye imyumvire kuko ngo basigaye bitwararika ku bijyanye n’isuku.
Yagize ati: “Ubundi hari ubwo umubyeyi yasoromaga imboga akaza agahita akatira mu nkono, agasarura urubuto agapfa kururya atarwogeje, ariko aho ku ishuri batweretse ko haba hariho za mikorobe twabyinjijemo ababyeyi bacu na bo basigaye bazi ko imboga zishobora kuba ziriho amagi y’inzoka yashyizweho n’amasazi, urumva niba ikigo cyacu kiriho abanyeshuri basaga 1 000, izi ngo zose zamaze kumva akamaro k’isuku”.
Kabasha Albert ni umwe mu babyeyi barerera muri Gishanda avuga ko umwana we yatumye ahindura imyumvire ku bijyanye n’isuku.
Yagize ati: “Byarantangaje aho umwana ambwira nk’umubyeyi we ngo kuki mpa umwana ibere ntabanje gukaraba mu ntoki, akanyumvisha uburyo umuntu asuka amazi mu nzu mbere yo gukubura kugira ngo imbaragasa zipfe ndetse n’umukungugu utadutera indwara, usanga kuba abana barumvise akamaro k’isuku bizaduteza imbere mu bijyanye no gukumira indwara zikomoka ku mwanda”.
Ku bufatanye bw’abarezi n’abanyeshuri mu bijyanye n’isuku n’isukura ni byo byatumye uru rwunge rw’amashuri rwa Gishanda ruba indashyikirwa mu Karere ka Kayonza, ubuyobozi bw’ikigo na bwo bushimangira ko kuba abanyeshuri baramaze kumva akamaro k’isuku byaragabanyije zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda nk’uko Soeur Solange Mukamuganga Umubikira wo mu muryango w’Abavizitasiyo yabitangarije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Ubundi iyo umwana ageze hano tubanza kureba uko aje asa yambaye, yakarabye se….., twatoje abana kugira isuku muri byose kandi bakabishishikariza n’imiryango yabo, kugira ngo bigerweho neza ni uko abana ba hano bibumbiye muri za Clubs zigamije guhangana n’umwanda utera indwara zinyuranye, batojwe umuco wo gukaraba kenshi, bavuye gukina , mu bwiherero se n’ahandi…ikindi ni uko iyo ababyeyi baje mu nama hano tubaganiriza ku isuku”.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya NTD-WASH, Nathan Habiyaremye, avuga ko isuku nimara gucengerwa n’abana bato nk’urubyiruko cyane ururi mu mashuri indwara zikomoka ku isuku nkeya zizagera ubwo ziba amateka.
Yagize ati: “Twishimira uburyo iki kigo cya Gishanda cyabaye intangarugero mu kugira isuku ndetse no kuyitoza abana, kuri ubu rero twishimira ko umuco mwiza wo gutoza abana bakiri bato kugira ngo bawukurane ugenda utera imbere, abana bacu ni cyo gihugu cyacu cy’ejo aha rero nibamara kubicengera isuku bakayishyira mu buzima bwabo bwa buri munsi nta kabuza indwara ziterwa n’umwanda zizahunga, ndashimira abarezi bakomeje gutoza abo barera isuku”.
Ubushakashatsi ku bijyanye n’indwara umuntu ahura nazo muri rusange bugaragaza ko 90% ziba zikomoka ku mwanda.