John Mirenge yatanze kopi z’impapuro zo guhagararira u Rwanda muri UAE

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Kanama 2023, Ambasaderi John Mirenge yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Izo mpapuro yazishyikirije Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Porotocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Alshamisi yashimiye Amb. Mirenge anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya atangiye aho afite inshingano zo kurushaho kwimakaza umubano uzira amakemwa n’ubutwererane burambye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z ‘Abarabu.

Amb. Mirenge na we yagaragaje umunezero wo kuba atangiye izo nshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo Gihugu kimaze imyaka myinshi cyishimira umwanya mwiza gifite mu ruhando mpuzamahanga kibikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

Amb. Mirenge asimbuye Emmanuel Hategeka wahagarariye inyungu z’u Rwanda muri UAE guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

John Mirenge yayoboye ibigo bitandukanye bikomeye mu Rwanda uhereye kuri RwandAir, Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cyitwaga Electrogaz cyari gishinzwe amashanyarazi, akaba yaranakoze n’izindi nshingano zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Nko muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Mirenge yabaye Umujyanama Mukuru wa Minisitiri mu bijyanye n’amategeko. Ikindi nanone ni uko yabaye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Prime Holdings, n’izindi nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye.

Ni impuguke mu bijyanye n’amategeko kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga (LLB) n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko, ariko akaba yaranakoze n’amahugurwa menshi mu bijyanye n’icungamutungo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE