Jamaica: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda

Jamaica: Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ry’Abahanga mu by’Ubwubatsi (RDF Engineer Contingent) ziri muri Jamaica, zafatanyije n’Abahanga mu by’ubwubatsi b’Ingabo z’icyo gihugu (JDF Engineers) gukora Umuganda ku kigo cyita ku bana bafite ubumuga cya Blessed Assurance Institution.

Uwo muganda wabaye ku wa 01 Werurwe 2026, uri muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jamaica mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga yiswe ’Hurricane Melissa’ yibasiye icyo Gihugu mu minsi ishize.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku wa 14 Mutarama 2026, aho zagiye gusana ibikorwa remezo n’inzu z’abaturage byangijwe n’inkubi y’umuyaga, hagamijwe gutera inkunga imiryango itishoboye no gusana ibikorwa byangiritse.

Uwo muganda wakozwe ku bufatanye n’ibitaro bya Kaminuza ya West Indies, ishami rya Tony Thwaites Wing, hagamijwe kunoza imibereho n’imyigire y’abana bo mu ishuri rya Blessed Assurance.

RDF na JDF bafatanyije gusiga amarange mu byuma by’amashuri no gutunganya ibyumba byo kuraramo

Ibyo bikorwa bigaragaza ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’impande zombi n’ubwitange bugamije kubakira abaturage ubushobozi hagamijwe ko bigira no kubafasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Umuyobozi w’itsinda rya RDF, Col Moses Kayigamba yashimiye abitabiriye iki gikorwa bose ku bwitange n’ubufatanye bagaragaje.

Yasobanuye inkomoko y’umuganda mu Rwanda, ashimangira ko ari imwe mu ngamba zishingiye ku muco nyarwanda zigamije kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage mu iterambere.

Yongeyeho ko gukora ibikorwa nk’ibyo muri Jamaica birushaho gukomeza umubano no gusangira ubunararibonye, barushaho gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Ishuri rya Blessed Assurance Children’s Home; Dalmas Agan, yashimye RDF na JDF ku bw’inkunga ikomeye batanze, ubwitange n’umurava ashimangira ko abana bagiye kwiga neza kurushaho.

Yakomeje avuga ko icyo gikorwa ari urugero nyakuri rw’urukundo n’ubufatanye, kandi ko cyagize uruhare rufatika mu buzima bw’abana barererwa muri icyo kigo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jamaica zakoze umuganda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42