Ivan Minnaert yagizwe umutoza mukuru wa Gorilla FC

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert yagizwe umutoza mukuru wa Gorilla FC asimbuye Gatera Mousa  n’abamwungirije basezerewe ku cyumweru nyuma yo kumara imikino itanu yikurikiranya nta ntsinzi babona muri Shampiyona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa Gorilla FC byemejwe ko bwasinyishije amasezerano y’amezi atanu kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye.

Ati: ‘’Twishimiye gutangaza Ivan Jacky Minnaert nk’umutoza mukuru wacu mu gihe cy’amezi atanu, tumwifurije amahirwe masa mu kazi.”

Uyu mutoza asanzwe azi neza umupira w’u Rwanda kuko yatoje Rayon Sports inshuro ebyiri, mu 2015-2016 ayisubiramo mu 2018. Yatoje kandi Mukura Victory Sports mu 2017.

Yanatoje kandi amakipe atandukanye akomeye ku Mugabane w’Afurika nka AFC Leopards yo muri Kenya, Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo, AC Djoliba yo muri Mali na Al Ittihad Tripoli yo muri Libya.

Minnaert yitezweho kuzamura amanota ya Gorilla FC, kuko kugeza ubu ifite 21 mu mikino 21 ikaba iri mu myanya wa 14, aho inganya amanota na Bugesera FC ya 15, ikarusha amanota umunani Etoile de l’Est ya nyuma n’amanota 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE