Iteramakofi: Anthony Joshua yatsinze Jake Paul yegukana miliyari 134 Frw

Iteramakofi: Anthony Joshua yatsinze Jake Paul yegukana miliyari 134 Frw

Umwongereza, Anthony Joshua, yakubise ingumi mugenzi we Jake Paul wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukana intsinzi y’uwo mukino w’iteramakofe, ahabwa amadolari ya Amerika asaga miliyoni 92 z’Amadolari ya Amerika asaga  miliyari 134 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukino w’ishiraniro wanyuraga kuri NetFlix wabereye Kaseya Center mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025.

Ni umukino wari wateguwe n’ikipe ya  Jake Paul wifuza kwandika amateka yo gutsinda Anthony Joshua uri mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu mikino njyarugamba.

Wari umukino wa mbere kuva muri Nzeri 2024 Anthony Joshua yongeye gusubira mu kibuga nyuma y’uburwayi bwabanje kumusaba kwiyitaho.

Abakunzi b’uyu mukino bari bazi ko Anthony w’imyaka 36 ufite ibilo 111, aza kurusha cyane Paul w’imyaka 28 ufite ibilo 98, ariko byamusabye kugera ku gace ka gatandatu kugira ngo amukubite igipfunsi cy’ingusho cyatumye yemera ko atsinzwe ataruhanyije.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu murwano ufite agaciro miliyoni 184,40$ [asaga miliyari 268 Frw], harimo miliyoni 92$ [asaga miliyari 134 Frw] yegukanywe na Anthony.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi
Anthony Joshua yakubise ingumi Jake Paul ahita yegukana umukino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43