Isabukuru y’akataraboneka Perezida Kagame yitabiriye i Bahamas (Amafoto)

Isabukuru y’akataraboneka Perezida Kagame yitabiriye i Bahamas (Amafoto)

Ku Cyumweru taliki ya 9 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage n’abayobozi ba Bahamas mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Ibyo birori byanitabiriwe n’abahagarariye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) n’abahagarariye ibihugu bihuriye mu Muryango n’Isoko Rusange bya Karayibe byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza.

Ibyo birori bibereye ijisho byitabiriwe n’imbaga nini y’abantu, byabereye i Clifford Park mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo cyo ku wa Mbere aho byasojwe no guturitsa ibishashi mu kirere (fireworks). 

Mbere y’ibirori byabereye i Clifford Park, Perezida Kagame wari watumiwe nk’umushyitsi w’imena yahawe Umudali w’Icyubahiro, ari na wo mudali wo hejuru, bamushimira ubushuti yubatse hagati y’u Rwanda na Guverinoma n’abaturage ba Bahamas. 

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko mu bihugu bya Karayibe guhera ku wa 5 Nyakanga aho yitabiriye Inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu Muryango n’Isoko Rusange rya Karayibe (CARICOM). 

Dore amwe mu mafoto abereye ijisho y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Bahamas, by’umwihariko ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge:

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42