IRMCT yahagaritse kuburanisha Kabuga Félicien, “ntakiri uwo gufungwa”
Urukiko rw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangaje ko rwahagaritse kuburanisha Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kugaragara ko atagifite ubushobozi bwo kuburana.
Ni ku nshuro ya mbere urwo rukiko rwa Loni rufashe wo mwanzuro nyuma imyaka isaga 20 ruburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga Félicien w’imyaka ikabakaba 90, akurikiranyweho kuba umuterankunga w’imena wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hari ibihamya simusiga bigaragaza uruhare rutaziguye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Avugwaho kuba yarifashishije imitungo yakuye mu bucuruzi bw’icyayi yakoze guhera mu myaka ya 1970 mu kugura imihoro yakoreshejwe n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahutaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Uyu munyemari wari ukomeye mu Rwanda, anashinjwa kuba mu bashinze Radiyo rutwitsi ya RTLM yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi no kuranga aho babaga bihishe.
Kabuga yamaze imyaka isaga 25 ahunga ubutabera, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimushyiriraho intego ya miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ku muntu wagombaga gutanga amakuru y’aho aherereye.
Yatawe muri yombi taliki ya 16 Gicurasi 2020 afatirwa i Paris mu Bufaransa nyuma y’igihe kinini icyizere cyo kuba yaryozwa ibyo akekwaho gitangiye kuyoyoka, cyane ko yabayeho imyaka myinshi mu myirondoro itari iye.
Kabuga akimara gufatwa yahise ashyikirizwa ubutabera bwa UNIRMCT ariko kuva icyo gihe yagiye agaragaza ibimenyetso by’uko hari ibyo adashobora kwibuka.
Kuri ubu UNIRMCT yemeje ko atagifite ubushobozi bwo guhagarara imbere y’urukiko ngo yiregure mu buryo bwumvikana.
Umwanzuro watangajwe n’urwo rukiko wemeza ko Kabuga yasanganywe uburwayi bwa “Dementia” butera umuntu kwibagirwa no gutakaza ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo by’ubuzima bwa buri munsi.
Urwo rukiko kandi rwanemeje ko nta n’amahirwe ahari yo kuba uyu mukambwe yakongera kugarura ubwenge mu bihe biri imbere kuko ubwo burwayi bwamaze kumurenga.
Abacamanza batangaje “ubundi buryo bw’amategeko buzakoreshwa mu guha Kabuga ubutabera bujya guhwana no guhagarara imbere y’urukiko, ariko budateganya igihano cyo kuba yafungwa.”
Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, urwo rukiko rwari rwasubitse urubanza rwa Kabuga rwemeza ko ubuzima bwe bukwiye kubanza gusuzumwa.
Hagati aho UNIRMCT yemeje ko uyu mukambwe afite imyaka 88 nubwo hakiri impaka ku myaka ye nyakuri.